AMAKURU

Urukiko rwategetse ko Kazungu Denis akomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Kazungu Denis akomeza gufungwa by’agateganyo
  • PublishedOctober 28, 2023

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa Gatanu rwategetse ko Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14, akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kongera iminsi yo gufungwa by’agateganyo kubera ko iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje ndetse ko bugishakisha imyirondoro y’abakorewe ibyaha.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Kazungu Dennis akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Ubwo yabazwaga n’umucamanza ku cyo yavuga ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, Kazungu wari i Mageragere yavuze ko ibyo busaba ntacyo yarenzaho mu gihe byaba ari byo bizatuma haboneka ibindi bimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

 

 

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *