Uncategorized

Nando yashyize kumugaragaro ibya juno kizigenza

Nando yashyize kumugaragaro ibya juno kizigenza
  • PublishedSeptember 1, 2023

Nando Bernard usanzwe areberera umuhanzi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda, Juno Kizigenza, yagize icyo atangaza ku makuru yari amaze iminsi avugwa hano mu Rwanda.

Ni mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com dukesha iyinkuru mu gihe abantu benshi bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, bibazaga byinshi abandi bakibeshya ku makuru hagati ya Juno Kizigenza, Nando Bernard n’umuhanzikazi France Mpundu bamaze iminsi basinyishije mu ikipe yabo.

France Mpundu ni umuhanzikazi wasinyishijwe mu ikipe n’ubundi isanzwe ifasha Juno Kizigenza yitwa “HUHA Records”, mu muziki wa Juno wa buri munsi.

Ni mu gihe abantu benshi bari bazi ko Juno Kizigenza ariwe uzajya afasha uyu muhanzikazi mushya, bitewe nuko bumvaga ko ariwe waba yarayishinze.

Nando Bernard yasobanuye agira ati: “Abantu bakomeje kwibeshya cyane babyitiranya, bavuga ko uwitwa Juno Kizigenza ari we uzajya aba areberera France Mpundu inyungu ze mu muziki we, gusa ariko si byo kuko ntabwo ari Juno wenyine ugize ikipe kuko hari n’abandi benshi dufatikanya.

Kuko HUHA Records ni ikipe ibarizwamo abantu batandukanye, ubwo bisobanuke ko atari Juno Kizigenza uzajya amufasha wenyine”.

Nando Bernard mu kubazwa uwaba yarashinze HUHA Records, bikagera n’aho abantu benshi bavuga ko ari iya Juno Kizigenza ndetse ko ashobora kuba ari nawe muyobozi, yagize ati “HUHA Records yashinzwe n’abantu 2 aribo njyewe ndetse na Juno Kizigenza, nitwe twayitangije, gusa ariko kuko Juno ari umuhanzi aba ari kwita kuri muzika (kwandika indirimbo, recording) ni njyewe wagombaga kujya mureberera inyungu mu bikorwa bya muzika agenda akora bya buri munsi”.

Nando yakomeje avuga ko ibi bigomba gusobanuka abantu bakabimenya bakareka kubyitiranya.

Yakomeje avuga ko uretse kuba HUHA Records ari ikipe isanzwe ifasha abahanzi, bari mu bikorwa byo kuyigira Label gusa nubwo bisaba imbaraga.

Ati: “Ikintu kuri ubu turi kwitaho ni ukugira ikipe ya HUHA Records Label, gusa ariko nk’uko mubizi, Label isaba ibintu byinshi harimo Video studio, Audio studio, bityo bikaba biri mu bintu bisaba ibintu byinshi bikaba atari ibintu byo guhubukira, gusa ariko kuba biri mu buryo byo ni ibintu turi kwitaho ndetse turayishyira hanze vuba bitari kera cyane”.

Yakomeje avuga kandi ko uretse kuba barasinyishije France Mpundu, bitarangiriye aho kuko bafite n’izindi gahunda zo kuba bazana n’abandi bahanzi bityo bakaba bakomeza kuzamura impano z’abahanzi nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga.

Nando yavuze ko kugeza ubu France Mpundu agiye kujya akorera ibikorwa bye byose bya muzika muri iyi kipe nk’ibisanzwe n’ubundi. Kuva France Mpundu yagera muri iyi kipe, amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise “Umutima”.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *