IMIKINO

Rayons sports yasezereye umuzamu wayo ukomoka muri Uganda, gusa ntiyagiye wenyine.

Rayons sports yasezereye umuzamu wayo ukomoka muri Uganda, gusa ntiyagiye wenyine.
  • PublishedJune 7, 2024

Ikipe ya Rayon Sports ntiyitwaye neza umwaka ushize aho yabaye iya kabiri inyuma ya Apr Fc yatwaye igikombe. Iyi kipe kandi ikaba itazanasohokera igihugu mu mikino nyafurika kubera ko no mu gikombe cy’amahoro yasezerewe na Bugesera Fc muri kimwe cy kabiri. Iyi kipe ikomeje gutanga umwanya ku bakinnyi bashya bateganya kwinjira mu ikipe, igira abo irekura.

Kuri uyu wa 7 Kamena nibwo ikipe ya Rayons sports yemeje ko yatandukanye n’umunyezamu Simon Taamale ukomoka muri Uganda ndetse n’umukinnyi wo hagati Bavakure Ndekwe Félix. Aba bakinnyi bombi bari bashoje amasezerano, babwiwe ko batazayongererwa. Biravugwako kandi ko umzamu wa APR FC Ishimwe Pierre ashobora kwinjira muri Murera, akazana na Fitina Ombolenga muri iyi mpeshyi.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *